in

Abatoza babiri babiciye bigacika muri Rayon Sports bahanganiye akazi ko gutoza ikipe ihemba neza mu Rwanda

Umutoza Mpuzamahanga ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Guy Bukasa na Irambona Masudi Djuma ukomoka mu gihugu cy’u Burundi bombi bari mu biganiro n’ikipe ya Musanze FC.

Iyi kipe iherereye mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda imaze igihe kirenga amezi abiri idafite abatoza nyuma y’uko umutoza Frank Onyango Ouna yasubiye iwabo muri Kenya kwivuza na Nshimiyimana Maurice ‘Maso’ wari umutoza wungirije akaba yaramaze kwirukanwa.

Amakuru agezweho ubu ni uko ubuyobozi bw’ikipe ya Musanze FC burangajwe imbere na Tuyishimire Placide ‘Trump’ bari gukora ibishoboka byose bagashaka abatoza bo kuza kuyitoza mu mikino 13 isigaye ngo shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023 irangire ndetse n’imikino y’Igikombe cy’Amahoro cya 2023.

Hashize ibyumweru bikabakaba bibiri ubuyobozi bwa Musanze FC buri mu biganiro n’umutoza Guy Bukasa ndetse na Masudi Djuma, aba bombi bakaba baratoje ikipe ya Rayon Sports, Guy Bukasa ni we uhabwa amahirwe yo kwegukana akazi ko gutoza iyi kipe.

Musanze FC iri ku mwanya wa 10 n’amanota 22, kuva igice cy’imikino yo kwishyura (Phase Retour) cyatangira iyi kipe imaze gutakaza amanota 6 aho yatsinzwe na Rayon Sports ibitego bine kuri kimwe, inatsindwa na Rutsiro FC igitego kimwe ku busa.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo gusezera kuri Radio/TV 10, Mugenzi Faustin yamaze gusinyira ikindi gitangazamakuru kizajya kimuhemba umushahara wikubye inshuro ebyiri ku wo yafataga

AS Kigali inigiwe i Kibungo bituma urutonde rwa shampiyona rusubira ibubisi