in

Nyuma yo gusezera kuri Radio/TV 10, Mugenzi Faustin yamaze gusinyira ikindi gitangazamakuru kizajya kimuhemba umushahara wikubye inshuro ebyiri ku wo yafataga

Umunyamakuru wari ukunzwe na benshi wakoreraga Ikigo cy’Itangazamakuru cya Radio/TV 10 Rwanda, Mugenzi Faustin ‘Faustinho’ yamaze gusezera aho yamaze gusinyira Ishusho TV.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Mutarama 2023, nibwo byamenyekanye ko uyu munyamakuru wari uyoboye igisata cy’amakuru y’i Burayi no kogeza umupira w’amaguru kuri Radio 10 yateye umugongo iki gitangazamakuru kiri mu bikunzwe mu Rwanda.

Amakuru yizewe YEGOB yamenye ni uko Mugenzi Faustin yamaze gusinyira Ishusho TV, akaba yemerewe gukubirwa umushahara inshuro ebyiri ku wo yari asanzwe ahembwa kuri Radio/TV 10 Rwanda.

Uyu munyamakuru azatangira gukora kuri Ishusho TV muri Gashyantare 2023, hari amakuru avugwa ko ashobora kuzajya akorana na Jado Max ukorera Radio Kiss FM, aba bombi bigeze gukorana kuri Radio 10 mu kiganiro cyitwa Ten Zone.

Mugenzi Faustin ni umwe mu banyamakuru bafite impano idashidikanywaho, yakoreye ibitangazamakuru birimo Radio Authentic, Contact FM/TV, Isango Star, mu mpeshyi ya 2020 nibwo yari yatangiye gukorera Radio/TV 10.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Jay P
Jay P
1 year ago

Karya gakoryo to akoze kuri final ya France na Argentine Niko kamuhaye promotion… faustinho ararenze…

Bisaba gushishoza! Reba ifoto ya Uwicyeza Pamela na Mwiseneza Josiane bakitabira irushanwa rya Miss Rwanda

Abatoza babiri babiciye bigacika muri Rayon Sports bahanganiye akazi ko gutoza ikipe ihemba neza mu Rwanda