Ikipe ya AS Kigali ikubiswe na Rwamagana Football Club igitego kimwe ku busa mu mukino w’umunsi wa 17 wa Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda.
Gutsindwa kwa As Kigali igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Cedric Lisombo ku ruhande rwa Rwamagana , byatumye urutonde rwa Shampiyona rukomeza kuba ingume kuko amakipe yegeranye cyane mu myanya itanu y’imbere.

Uko imikino yagenze uyu munsi kuwa gatandatu:
KIYOVU SPORTS 2-3 APR FC
MUKURA VS 1-1 RAYON SPORTS
SUNRISE FC 0-3 GASOGI UNITED
MUSANZE FC 0-1 RUTSIRO FC
RWAMAGANA FC 1-0 AS KIGALI
Uko urutonde rw’agateganyo ruhagaze kugeza ubu ku munsi wa 17 wa Rwanda Primus League.
1. APR FC n’amanota 34
2. AS KIGALI n’amanota 33
3. GASOGI United n’amanota 32
4. RAYON SPORTS n’amanota 32
5. KIYOVU SPORTS n’amanota 31