in

Abakinnyi bakomeye ba Kiyovu Sports bahimbye amazina asekeje rutahizamu Joachiam Ojera watangiye kwigarurira imitima y’abakunzi ba Rayon Sports

Abakinnyi b’ikipe ya Kiyovu Sports batangariye ubuhanga budasanzwe bwa Joachiam Ojera ukomoka mu gihugu cya Uganda.

Ku gicamunsi cy’ejo ku Cyumweru tariki 5 Gashyantare 2023, Rayon Sports yanganyije na Kiyovu Sports ubusa ku busa mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

N’ubwo nta kipe yinjije igitego ariko abarebye umukino bose bemeje ko Joachiam Ojera ari umukinnyi w’umuhanga uzatanga umusaruro ushimishije muri Rayon Sports.

Ku ruhande rw’abakinnyi ba Kiyovu Sports benshi bamwise Kibonumwe, icyogajuru, isasu, ingeragere n’andi mazina menshi atandukanye bitewe n’uko afite umuvuduko udasanzwe n’amacenga aryoheye ijisho.

Joachiam Ojera yageze muri Rayon Sports mu mpera za Mutarama avuye muri URA FC y’iwabo muri Uganda, akaba yaratijwe amezi atandatu azarangirana n’umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Ndihokubwimana Emmy
Ndihokubwimana Emmy
1 year ago

Azabikor kbx ahubw rayon sports nishak ukunt itangir kumuganiriz azayisibyir umwak Utah wimikino

Moses yabwiye Sadate na KNC amagambo asesereza nyuma yaho basebeje inzu ye akoreramo imideri

Umutoza Haringingo Francis wicariye intebe ishyushye yiteze amakiriro ku bakinnyi batatu bazamufasha guha isomo rya ruhago APR FC ihora ishengura imitima y’abakunzi ba Rayon Sports