in

Umutoza Haringingo Francis wicariye intebe ishyushye yiteze amakiriro ku bakinnyi batatu bazamufasha guha isomo rya ruhago APR FC ihora ishengura imitima y’abakunzi ba Rayon Sports

Umutoza Haringingo Francis Christian yanyuzwe n’ubuhanga bwa Joachiam Ojera usatira aciye mu mpande, akaba yiteguye ko uyu mukinnyi azakomeza gutanga umusaruro ushimishije.

Uyu mutoza w’ikipe ya Rayon Sports umaze igihe adacana uwaka n’abafana amakiriro ayiteze ku bakinnyi batatu aribo Heritier Luvumbu Nzinga, Joachiam Ojera na Moussa Camara wamaze kugaruka mu bihe bye byiza.

Ejo ku Cyumweru, ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona wabereye kuri sitade ya Muhanga, Rayon Sports yuzuza imyaka 8 itazi uko gutsinda Kiyovu Sports bimera.

Mu gice cya mbere umukino waranzwe no guhatana ku mpande zombi ariko ntihabeho kubyaza umusaruro uburyo buke amakipe yombi yabonye imbere y’izamu. Ikipe ya Rayon Sports yari yabanje mu kibuga Rapfael Osaluwe ariko ku munota wa 21 avunika mu ivi asimburwa na Kanamugire Roger.

Kiyovu Sports na yo yari yagaruye kapiteni akaba n’umunyezamu wayo Kimenyi Yves wari umaze iminsi abanza hanze nyuma y’imvune yagize. Yari yagaruye kandi Serumogo Ally na we wabanje mu kibuga akina umukino wa mbere mu mikino yo kwishyura nyuma y’uko ibibazo yari yagiranye n’abayobozi bikemutse.

Iki gice cya mbere kitabonetsemo uburyo bwinshi cyarangiye amakipe yombi anganyije 0-0. Mu gice cya kabiri n’ubundi ntacyahindutse kuko amakipe yombi yakomeje kwerekana umukino mwiza ariko utagira uburyo bwinshi bukomeye imbere y’izamu. Ku ruhande rwa Rayon Sports umukinnyi wayo mushya Joackiam Ojera wanyuraga imbere ku ruhande rw’iburyo ni umwe mu bigaragaje cyane.

Amakipe yombi yakoze impinduka aho Rayon Sports yakuyemo Ishimwe Ganijuru Elie wavunitse asimburwa na Nkurunziza Felicien mu gihe Mussa Essenu yasimbuye Mousa Camara naho Ndekwe Felix asimbura Iraguha Hadji. Kiyovu Sports na yo yashyizemo abarimo Fred Muhozi, Riyad Nordien ikuramo Mugenzi Bienvenu wahushije uburyo bw’igitego n’umutwe ndetse na Iradukunda Jean Bertrand.

Abarimo Nshimirimana Ismael Pitchou, Erissa Ssekisambu ku ruhande rwa Kiyovu Sports bakomeje gushaka uburyo bw’ibitego ari nako Héritier Luvumbu, Musa Essenu na Joackiam Ojera na bo bashakira Rayon Sports ibitego ariko umukino urangira amakipe yombi anganyije 0-0.

Kunganya uyu mukino byatumye Rayon Sports yuzuza imikino umunani idatsinda Kiyovu Sports iheruka gutsinda tariki ya 01 Ukuboza 2019. Mu mikino umunani iheruka guhuza amakipe yombi mu myaka ine ishize Kiyovu Sports yatsinzemo itandatu(6) amakipe yombi aganya imikino ibiri.

Mu mukino w’umunsi wa 19 Rayon Sports izakirwa na APR FC kuri sitade mpuzamahanga ya Huye tariki 12 Gashyantare 2023.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Gasasira
1 year ago

Ariko se wamwanditsi we!! Iyo nyandiko yawe iyubanza ukayisuzuma kweri!! Ngo yujuje imyaka 8 idatsinda Kiyovu? Ubaze 2019 kugeza 2023 ubwo imyaka 8 irihe Koko!!!

Abakinnyi bakomeye ba Kiyovu Sports bahimbye amazina asekeje rutahizamu Joachiam Ojera watangiye kwigarurira imitima y’abakunzi ba Rayon Sports

AMAFOTO: Umunyamideli Diane Armstrong yaciye agahigo ko kuba ariwe utite inzara ndende ku Isi, iyo yicaye ziramusumba