in

Abakinnyi babiri ba Rayon Sports barwaniye mu myitozo nyuma y’uko umwe yise undi umuswa

Rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Kenya, Paul Were Ooko yaraye arwanye na Boubacar Traore mu myitozo y’ejo.

Mu kiganiro Urukiko rw’Imikino cyo kuri Radio 10 cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Mutarama 2023, umunyamakuru Mucyo Antha yemeje ko Paul Were Ooko na Boubacar Traore barwanye maze abandi bakinnyi bakabakiza.

Impamvu aba banyamahanga bafatanye mu ijosi, ni uko Paul Were Ooko yavuze ngo muri Rayon Sports harimo abakinnyi b’abaswa maze Boubacar Traore abyumvise akeka ko ari we bavuze maze bahita barwana.

Aba bakinnyi bombi bageze muri Rayon Sports mu mpeshyi ya 2022, bombi basinye amasezerano y’umwaka umwe azarangira n’umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abafana ba Rayon Sports bari bamukumbuye cyane! Umukinnyi wari ukumbuwe muri Rayon Sports yongeye yagarutse nyuma y’imvune ikomeye

Biratangaje: Amafoto y’umugabo wagaragaye ari gusangira n’Inka ikigori umunwa ku wundi -AMAFOTO