in

Abafana ba Rayon Sports bari bamukumbuye cyane! Umukinnyi wari ukumbuwe muri Rayon Sports yongeye yagarutse nyuma y’imvune ikomeye

Ikipe ya Rayon Sports yagaruye umukinnyi wayo wari umaze iminsi afite ikibazo k’imvune witwa Mbirizi Eric.

Hashize igihe kitari gito abafana ba Rayon Sports bakumbuye bikomeye umurundi ukina mu kibuga hagati Mbirizi Eric wari umaze igihe afite imvune yatumaga adakina imikino ameze neza.

Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 30 mutarama 2023, ikipe ya Rayon Sports yasubukuye imyitozo yitegura umukino ukomeye bafitanye n’ikipe ya Kiyovu Sports, hagaragaye abakinnyi batandukanye bari bamaze iminsi batagaragara muri iyi kipe harimo Mbirizi Eric ndetse na Nishimwe Blaise hamwe na Onana bose bari bakumbuye cyane.

Mbirizi Eric na Onana bari bafite imvune, baraye bakoze imyitozo yose n’abandi bakinnyi, wabonaga ko bameze neza ariko umutoza Haringingo Francis biravugwa ko atapfa gufata umwanzuro wo guhita abakinisha kuri uyu mukino ukomeye bafite muri iyi wikendi.

Rwatubyaye Abdul ndetse na Rafael Osaluwe bose barimo gukora imyitozo ariko Rwatubyaye Abdul aracyagaragaza imbaraga nke mu mikinire ye bitewe ni uko ubona akiremereye cyane kandi ataragaruka no mu bihe byiza yari afite. Ndizeye Samuel uheruka kubagwa urutugu nawe biteganyijwe ko agomba gutangira akora gake gake imyitozo yo kumenyereza urutugu rwo babaze ariko kugaruka ukwezi kugomba kurangira kuko abaganga bavuga ko aribwo azaba ameze neza.

Iyi kipe yaraye inakiriye umukinnyi mushya uheruka gusinyisha witwa Joachim Ojera ukomoka mu gihugu cya Uganda wakiniraga URA FC. Biteganyijwe ko uyu munsi Ojera arakora imyitoza n’abandi bakinnyi kugirango barebe ko ameze neza kandi ko yakoreshwa no kuri Kiyovu Sports.

Ikipe ya Rayon Sports irakina na Kiyovu Sports muri iyi wikendi mu mukino watangiye gukanirwa n’ikipe zombi nkuko bisanzwe. Uyu mukino uzabera kuri Sitade ya Muhanga aho ikipe ya Rayon Sports irimo kwakirira iyi mukino yayo.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mbere y’iminsi micye ngo bacakirane, Kiyovu Sports yabonye intwaro ikomeye izayifasha kongera gushengura imitima y’abakunzi ba Rayon Sports

Abakinnyi babiri ba Rayon Sports barwaniye mu myitozo nyuma y’uko umwe yise undi umuswa