in

Biratangaje: Amafoto y’umugabo wagaragaye ari gusangira n’Inka ikigori umunwa ku wundi -AMAFOTO

Ngabo Karegeya uzwi nka ‘Ibere rya Bigogwe’ wahanze umurimo w’ubukerarugendo bushingiye ku bworozi, yagaragaye mu ifoto ari gusangira ikigori n’inka, mu ifoto ikomeje kuvugwaho cyane, aho benshi bakomeje gushimira uyu musore uburyo akunda iri tungo rifite igisobanuro gikomeye mu muryango nyarwanda.

 

Ni nyuma yuko uyu musore ashyize hanze amafoto n’amashusho ari mu rwuri ari kurya ikigori we n’abo bari kumwe, hari inka iri gushaka na yo kurya ku bigori bariho barya.

Harimo kandi ifoto uyu Ngabo ari gusangira ikigori n’iri tungo, umunwa ku wundi, ari na yo ikomeje kugarukwaho cyane.

Ngabo Karegeya azwiho kuba yarihangiye umurimo mu bukerarugendo bushingiye ku bworozi, aho asanzwe akorera ibikorwa byo kwakira ba mukerarugendo basura inka mu rwuri rugari ruri mu Bigogwe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakinnyi babiri ba Rayon Sports barwaniye mu myitozo nyuma y’uko umwe yise undi umuswa

Inkuru y’akababaro: Madagascar inkubi y’umuyaga udasanzwe yangije ibintu ndetse yica n’abantu benshi cyane