in

Abafana ba Manchester United bagiye gusubira kwicara muri sitade ya Wembley nyuma y’igihe kitari gito batahicara

Abafana ba Manchester United bakomeje kunezezwa n’ikipe yabo itozwa n’umuhorandi Ten Hag. Ubu Manchester United ya Ten Hag yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Carabao nyuma yo gutsinda ikipe ya Nottingahm Forest ibitego bitanu mu mikino ibiri.

Umuhorandi Erik Ten Hag ugaragaza ko ashobora kuzaba umutoza ukomeye i Manchester

Umukino wari wabanje Manchester United yari yatsinze Nottingham Forest ibitego bitatu ku busa. Mu ijoro ryakeye Manchester United yari yakiriye Nottingahm kuri Old Trafford maze United iyinyabika ibindi bitego bibiri byatsinzwe na Anthony Martial ku munota wa 73 ndetse na Fred watsinze icya kabiri ku munota wa 76 bombi bahawe umupira na Marcus Rashford.
Jadon Sancho wari wagarutse mu kibuga nyuma y’amezi ane adakina

Abafana ba Manchester United kandi bari bishimiye kongera kubona Jordan Sancho agaruka mu kibuga nyuma y’igihe kingana n’amezi hafi ane adakina.
Gutsinda kwa Manchester United byatumye igera ku mukino wa nyuma wa Crabao Cup aho izakina na Newcastle United ku itariki 26 uku kwezi. Manchester United ishobora kuba igiye gutwara igikombe gisa nk’igikomeye kuva muri 2017 batwara Europe League batozwa na Jose Mourinho.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi wa mbere ushaje yamaze kubona ikipe nziza i Burayi

Nyuma yo kwibasirwa, Meddy yatangiye guhangana n’abamwibasira ahereye kuri The cat