in

Abafana ba APR FC batangiye gukanga aba Rayon sport kubera akayabo bagiye gukodesha imodoka izabatwara

Ni umukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2022-23 uzabera i Huye ku Cyumweru tariki ya 12 Gashyantare 2023.

Abafana ba APR FC bibumbiye mw’itsinda bise Online fun club bahurije hamwe agera ku bihumbi 800 azakodeshwa imodoka izabatwara bagiye i Huye kureba umukino uzabahuza n’ikipe ya Rayon sport.

Uyu mukino uba wakaniwe ku mpande zombi, yaba abafana, abakinnyi n’abayobozi batifuza kuba bawutakaza kuba aba ari umukino w’abakeba uwutakaje bimugiraho ingaruka mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Abafana ba APR FC bibumbiye mu itsinda Online Fan Club bakaba bahisemo kuzamanuka i Huye mu modoka ya kompanyi ya ’Kigali City Tour’ imenyerewe mu gutembereza abantu Umujyi wa Kigali bari muri bus nini zifunguye hejuru benshi basigaye bita ’Visit Rwanda’.

Aba bafana ba APR FC bakaba bagiye guca agahigo ko kuba ari bo bafana basohokanye iyi modoka bagiye gufana bakayitwara hanze ya Kigali.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko iri tsinda ry’abafana ryaciwe na Kigali City Tour amafaranga ibihumbi 800 byo kuyikodesha kugira ngo ibajyane i Huye inabagarure.

Kwinjira kuri uyu ni amafaranga y’u Rwanda 2500, 10000, 25000 na 50000. APR FC ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 37 mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa 4 n’amanota 33.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkomoko yo kwibasirwa kw’abanyamakuru binjiye mu muziki

Umukinnnyi ukomeye ikipe ya Rayon Sports yari yitezeho kubabaza APR FC yagize imvune y’umuhogo