in

Inkomoko yo kwibasirwa kw’abanyamakuru binjiye mu muziki

Biragoye ko wabona umunyamakuru winjiye mu muziki akawukorana umutuzo adacunagujwe ku mbuga nkoranyambaga cyangwa mu makoraniro y’abafana b’umuziki.

Niba ukoresha imbuga nkoranyambaga, muri iyi minsi byagorana ko waba utarabona ubutumwa bwibasira abanyamakuru, Yago na Phil Peter bari mu baherutse kwinjira mu muziki.

Utazi iyo biva n’iyo bigana usanga yibaza icyo aba basore bakoze ku buryo bibasirwa ku rwego nk’urwo biriho.

Ubaye udasanzwe ukurikirana umuziki by’umwihariko mu Rwanda, watekereza ko aba banyamakuru ari bo ba mbere ibi bibayeho.

Siko biri, kuko kuva na mbere ibi byabagaho cyane cyane ku muhanzi wabaga yinjiye mu muziki ugasanga abafana bamwibasiye kabone nubwo yaba abizi akitwa umuswa, yewe ibihangano bye ugasanga byibazwaho mu buryo budasanzwe.

Ally Soudy wamenyekanye nk’umuhanzi akaba n’umunyamakuru ahamya ko abatuka abanyamakuru bakora umuziki babiterwa n’ubujiji n’imitekerereze ishingiye ku ishyari kuko ari uburenganzira bwe kandi nta muntu aba abangamiye.

Ati “Ubundi sinibaza impamvu kuba umunyamakuru yaba umuhanzi ari ikibazo kuko nta muntu aba abangamiye cyane ko ari uburenganzira bwe. Usanga abantu benshi bafite imitekerereze ishingiye ku mashyari ntibabe bakwishimira iterambere rye cyangwa ikindi icyo ari cyo cyose.”

Uyu mugabo yabaye umunyamakuru kuri radio zitandukanye zikomeye ariko akabivanga no kuririmba.

Umunyamakuru wa Kiss FM, Uncle Austin wanyuze mu bitangazamakuru bikomeye nka Flash FM, Radio10 na KFM aho yabikoraga abivanga n’umuziki, we asanga abakunze kwibasira abanyamakuru bakora umuziki babiterwa n’ubujiji, urwango, ishyari no kugendera mu bigare kw’ababikora.

Ati “Ni urwango ruri mu bantu, ubujiji, imitima mibi ndetse n’amashyari ikindi ni ukugendera mu bigare.”

Ku rundi ruhande ariko, Uncle Austin avuga ko inshuro nyinshi ibitekerezo byibasira umunyamakuru winjiye mu muziki bituruka ku bahanzi cyangwa abantu babo ba hafi baba bakoze konti zitazwi ku mbuga nkoranyambaga.

Ati “Iyo mu muziki hinjiyemo umunyamakuru usanzwe afite izina rikomeye, usanga benshi mu bahanzi batangiye kumva ko imbehe yabo igiye kubikwa, bagaca hirya no hino mu bafana babo ngo bagerageze kumuca intege. Iturufu yabo rero ihora ari imwe kumubwira ko ibyo agiyemo atabizi.”

MC Tino wabaye umunyamakuru wa radiyo zitandukanye zirimo Flash FM, KFM, n’izindi zaranze urugendo rwe kugeza ubwo uyu munsi akora kuri KT Radio, na we ni umwe mu bakunze guterwa amabuye n’abafana bamushinja kuba atazi kuririmba ariko ibihangano bye bigasunikwa n’uko ari umunyamakuru.

Ku rundi ruhande we ahamya ko adashobora kwanga kwicuranga, ahubwo ko akwiye kubikora uko ashoboye kuko bitabaye ibyo yazamera nka ya yindi yatanze imirizo ikiyibagirwa.

Ariko nanone na we ahamya ko uku kwibasirwa kw’abanyamakuru baba binjiye mu muziki guterwa n’imitima mibi ndetse n’ishyari ry’abantu.

Ati “Bariya bavuga, hari ababiterwa n’imitima mibi, Imana iyo itanga ntabwo iguha ikintu kimwe, iyo ufite impano uba ugomba kuyibyaza umusaruro kuko akazi kamwe ntabwo gashobora kugukiza.”

MC Tino avuga ko uretse imitima mibi ikindi gitera ariya magambo haba harimo n’ishyari cyane cyane irituruka ku bahanzi baba babona hari usanzwe afite izina ubinjiranye mu kibuga.

Uyu yanunze mu rya Uncle Austin ahamya ko hari abahanzi bakunze kwihisha inyuma y’ibi bikorwa byibasira abanyamakuru b’amazina baba binjiye mu muziki.

Ati “Harimo n’abahanzi bakuru baba babiri inyuma bakabifatanyamo n’abafana babo.”

Skizzy wahoze mu itsinda rya KGB ariko akaba n’umunyamakuru ukomeye mu Rwanda, na we yahamije ko kwibasira abanyamakuru babihuza n’umuziki biterwa n’ishyari ry’abantu bo mu myidagaduro.

Ati “Hari abanyamakuru baba bafite abahanzi bashyigikiye, bityo iyo babonye hari mugenzi wabo winjiye mu muziki, ibibazo biravuka bakumva ko babandi bashyigikiye bafashwe ku nda, bakagana urugamba barwana bafashijwemo n’inshuti ndetse n’abafana b’abo bahanzi kugira ngo batuke bace intege wa wundi wari utangiye kuzamura umutwe.”

Ku rundi ruhande ariko, Skizzy avuga ko ajya anakeka ko hari ibiba byateguwe n’abo banyamakuru mu rwego rwo kurushaho kuvugwa cyane kabone nubwo bavugwa nabi.

Avuga ko ari ibintu bishoboka ko umunyamakuru uba usobanukiwe uko imbuga nkoranyambaga zikora bimworohera guhimba ihangana rimwibasira bityo rubanda bakagendera mu kigare nyamara we intego ye ari kuyigeraho.

Kamichi wabaye umunyamakuru n’umuhanzi icyarimwe ariko agahitamo gutandukanya amazina akoresha mu muziki n’ayo kuri radiyo, we yasabye abantu kutibasira umunyamakuru winjiye mu muziki.

Uyu muhanzi uhamya ko we atigeze yibasirwa ku rwego ab’uyu munsi bibasirwaho ariko ko mu by’ukuri ntawe ukwiye guhoza undi ku nkeke kubera ko yahisemo kubyaza umusaruro impano afite.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“N’ubwo twakinisha ikipe ya 3 ntabwo Rayon Sports yadutsinda” KNC yakoze mu gisebe abakunzi ba Rayon avuga umubare w’ibitego bazayinyagira

Abafana ba APR FC batangiye gukanga aba Rayon sport kubera akayabo bagiye gukodesha imodoka izabatwara