in ,

Zidane ari mu mazi abira

Umutoza w’ikipe ya Real Madrid Zinedine Zidane ari mu mazi abiri aho bivugwa ko ubuyobozi bwa Real bwaba bushaka ku mwirukana nyuma yo gutangira Championat nabi cyane.

Nkuko ibinyamakuru byo muri Espagne byabitangaje ngo uboyobozi bwa Real Madrid bwa bushaka kwirukana Zidane nyuma y’uko iyi kipe ikomeje gutanga umusaruro udashimishije na busa, kuko kuri ubu Real iri ku mwanya wa kane muri Championat ya Espagne ikaba irushwa na Barca amanota umunani yose.

Abayobozi ba Real Madrid bakaba ngo bamaze iminsi batekereza ku kwirukana Zidane ariko ngo bategereje kureba niba hari icyahinduka muri iyi minsi aho atangiye kugenda abona abakinnyi batandukanye bari baravunitse barimo Gareth Bale ndetse na Kovacic.

Hagati aho Ramos ngo nyuma yo kumenya ayo makuru akaba yarabwiye abakinnyi ko bagomba kwitanga bidasanzwe kugirango umutoza wabo atazirukanwa.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Irebere umukunzi mushya w’umunyamakuru Jean Lambert Gatare

Umwana w’ imyaka 9 atwite inda ya se