in ,

Irebere umukunzi mushya w’umunyamakuru Jean Lambert Gatare

Umuyobozi wa Radio Isango Star akaba n’Umunyamakuru Jean Lambert Gatare ari mu myiteguro y’ubukwe n’umukunzi we Nikuze Odette bamenyanye nyuma y’uko Gatare apfushije umugore we, Emmerence Murekatete (Mama Dady).\

Gatera yamaze kwambika impeta umukunzi we, Nikuze

Inkuru y’urupfu rw’umugore wa Jean Lambert Gatare, yemejwe na Diana Kaneza ushinzwe itangazamakuru mu bitaro byitiriwe umwami Faycal aho yari amaze igihe arwariye, akaba yazize indwara y’impyiko yari amaranye imyaka ikabakaba ibiri.Yashizemo umwuka tariki 3 Ukwakira 2016.

Ku rukuta rwa Facebook Gatare akoresha yerekanye uyu mukunzi we mushya ku itariki ya 19 Nzeri 2017. Aho bari kumwe munsi y’igiti bambanye imyenda isa bikaba bivugwa ko ku itariki 26 Ukuboza 2017 aribwo Jean Lambert Gatare azajya gusaba no gukwa Nikuze Odette bakunda kwita Dede .

Bivugwa kandi ko Gatera yamenyanye n’uyu mukunzi we mushya nyuma y’uko apfushije umugore.Gatera yasigiwe abana batatu n’umugore we wa mbere. Yatangiye umwuga w’itangazamakuru mu 1994.

Umunyamakuru Jean Lambert Gatare yakoreye igihe kirekire cyane Radio y’u Rwanda, nyuma aza kujya kuri Radio Isango Star aho amaze imyaka myinshi ari umuyobozi wayo.

Benshi bamwita Umunywanyi kubera gukunda gukoresha iri jambo. Yamenyekanye cyane kuri Radiyo Rwanda, akaba umwe mu banyamakuru bagiye bazana amagambo mashya muri ruhago.

Yakoreye BBC akora ibiganiro n’amakuru asanzwe, iby’amakuru y’imikino abijyamo kuva muri 1998.Mu 2003 yakomereje kuri Radio Rwanda aho yahise atangira kogeza umupira akanakora mu biganiro n’amakuru asanzwe.

 

 

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uwari usigaye mu muryango w’umukobwa wibye amadorali I Kigali yapfuye

Zidane ari mu mazi abira