in

Zari Hassan wabyaranye na Diamond, nyuma yo gushaka umusore arusha imyaka 12 yahise yirukana abahungu be ngo bamuvire mu rugo

Zari Hassan wabyaranye na Diamond, nyuma yo gushaka umusore arusha imyaka 12 yahise yirukana abahungu be ngo bamuvire mu rugo

Zari Hassan wabyaranye na Diamond Platnmuz akaba umugore wa Shakib, yatangaje ko yamaze kwirukana abana be b’abahungu mu rugo ngo bajye kwibana mu nzu zabo.

Zari nyuma yo gushakana n’umugabo we Shakib, yagiye agirana udukimbirane twa hato na hato n’abana be b’abahungu batatu afite.

Uyu mubyeyi w’abana batanu aherutse gutongana cyane n’umuhungu we bapfa parikingi y’imodoka. ubwo parikingi yari yuzuye, Zari yasabye umuhungu we ko yakuraho imodoka ye agaparika iye, gusa umuhungu ibyo ntiyabikozwa, bituma bivamo gutongana.

Nyuma y’udukimbirane  twa hato na hato agenda agirana n’abahungu be, yatangaje ko yabahaye rugari ngo buri wese ajye mu nzu ye, kuko bazifite kandi bamaze gukura, dore ko buri wese afite imodoka ye.

Aba bana batatu b’abahungu yababyaranye n’umugabo we wambere bari barasezeranye gusa yaje kwitaba Imana.

Umwana w’imfura ubu afite imyaka 19, naho abandi bari munsi yiyo myaka. Zari yanavuze ko uyu mwaka wa 2024 aba bahungu bagomba kumuvira mu nzu.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umurambo wari ugiye gushyingurwa wahiriye mu modoka yari iwujyanye ku irimbi gushyingurwa

Niryo jambo rikubiyemo ayandi yose! Mu byaranze ubukwe byose Miss Uwicyeza Pamella yikoze ku mutima maze abwira umugabo we ijambo rimwe twakita ko rihatse ayandi -IFOTO