in

Yatawe muri yombi akurikiranyweho kwica nyirakuru amushyize muri firigo ari muzima

Polisi yo mu gace ka Floyd muri Leta ya Georgie, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko yafashe umusore witwa Robert Keith Tincher III ukekwaho kwica nyirakuru w’imyaka 82 witwa Doris Cumming, amushyize muri firigo ari muzima.

Umuryango wa Cumming watangaje ko wari uzi neza ko uwo mukecuru yavuye mu rugo ariko batari bazi niba yaragiye ku mwuzukuru we.

 

Ubusanzwe uwo mukecuru yari yarakomeretse mu Ukuboza umwaka ushize ariko aho kujya kumuvuza, Tincher yaramushutse ngo amusange aho aba.

 

Uwo musore yanze kuvuza umukecuru kugeza ubwo ibice by’umubiri we nk’amagufwa byagendaga bibora abireba.

 

Amaze kubona ko umukecuru yangiritse cyane, ngo uwo musore yamushyize mu mashashi amutereka muri firigo.

 

Uyu mukecuru ubwo yashyirwaga muri firigo yari akiri muzima, ahubwo Polisi ivuga ko yapfuye nyuma.

 

Tincher ngo yakomeje kuba muri iyo nzu nyirakuru ari muri firigo, nyuma umubiri wa nyirakuru awujyana mu bubiko bw’ibikoresho ngo hatazagira abamuvumbura.

 

Uyu mugabo ngo yabwiye Polisi ko yatinye kuyihamagara atabariza nyirakuru kuko yangaga ko yafatwa, dore ko hari ibindi byaha akurikiranyweho byo gutera ubwoba uwahoze ari umugore we mu 2018.

 

Associated Press yatangaje ko hagikorwa isuzuma ngo hamenyekane icyahitanye Cumming.

 

Source: miamihelard.com

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru ishyushye: Mu ibanga rikomeye cyane The Trainer wavuzweho gutandukana na Terisky yamwambitse impeta ya fiançaille (Amafoto)

BREAKING NEWS: Umuhungu wa Cristiano Ronaldo yitabye Imana