in

BREAKING NEWS: Umuhungu wa Cristiano Ronaldo yitabye Imana

Rutahizamu wa Manchester United Cristiano Ronaldo abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yatangaje ko umwana we w’umuhungu yitabye Imana ubwo yari ari kuvuka.

Iyi nkuru y’akababaro ayitangaje mu minota micye ishize yifashishije urubuga rwe rwa Instagram aho yanasabye abantu ndetse n’itangazamakuru kuba bahaye akanya k’umwihariko uyu muryango, bakabanza bakunamira uyu mwana w’umuhungu.

Mu magambo ye, yagize ati: “Tubabajwe no kubamenyesha ko umwana wacu w’umuhungu yitabye Imana. Aka niko gahinda gakabije umubyeyi yagira.”

Yakomeje agira ati:”Kuvuka k’umwana wacu w’umukobwa byaduhaye imbaraga n’icyizere byo kurwana kugeza ku munsi wa none. Turashaka gushimira abaganga batwitayeho bakanatuba hafi muri ibi bihe.”

Yashoje agira ati:”Twacitse umugongo kubw’ibi byatubayeho, turifuza gusaba kutwemerera tukaba turi mu mwihezo muri ibi bihe bidukomereye turimo. Mwana wacu muto, ubu uri marayika wacu. Tuzagukumbura iteka.”

 

View this post on Instagram

 

A post shared by Cristiano Ronaldo (@cristiano)

Written by Moise Mfitumukiza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. :+250 789 079 952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yatawe muri yombi akurikiranyweho kwica nyirakuru amushyize muri firigo ari muzima

Nyamagabe: Bafatiwe mu cyuho bari kwiba banki