in

NdababayeNdababaye NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Yari amarira n’imiborogo mu muhango wo gushyingura Maneke (amashusho)

Ku cyumweru gishize tariki 31 Ukwakira 2021 Nibwo inkuru y’ incamugongo yasakaye mu Rwanda ku bakunzi ba Uwimana Ingabire Jacqueline wari uzwi nka Maneke ubwo yitabaga Imana mu buryo butunguranye azize indwara ya stroke.

Umuhango wo kumushyingura ukaba warabaye kuwa gatatu w’iki cyumweru turimo kugana ku musozo, uyu muhango wabereye mu karere ka Musanze, aho wari witabiriwe n’abantu batandukanye. Reba uko umuhango wo ku muherekeza wagenze :https://yegob.rw/mu-mashushonguku-uko-barimo-gusezeraho-maneke-mwakunzeni-amarira-gusa/

Muri uyu muhango waranzwe n’amarira n’agahinda kenshi kubari bazi uyu mubyeyi wagwaga neza, ndetse wamamaye n’umunyarwandakazi wari ufite ibiro 300 ibintu byatangazaga benshi bakagira amatsiko yo kujya kumusura , akabakirana umutima mwiza.Mu muhango wo gushyingura Jacqueline benshi mu kiniga kinshi batanze ubuhamya bukubiyemo byinshi bari bamuziho n’ibihe byiza yagiranye nabo akiriho.

Tumwifurije iruhuko ridashira!!

Reba videwo igaragaza umuhango wo gushyingura Maneke:

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amashusho y’umugore wavugirijwe induru kubera amabere ye.

Umunyamakuru Janvier Popote yasezeranye imbere y’amategeko na cherie we (Amafoto)