in

NdababayeNdababaye NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Mu mashusho:Nguku uko barimo gusezeraho Maneke mwakunze,ni amarira gusa.

Nyuma y’aho Uwimana Ingabire Jacqueline wari uzwi nka Maneke yitabye Imana, kuri uyu wa gatatu tariki 03  Ugushyingo 2021 nibwo uyu mubyeyi bamusezeyeho bwa nyuma.

Ni umuhango wabereye mu karere ka Musanze aho uyu Jacqueline yari asanzwe atuye ari naho yakoreraga umucuruzi bwe.

Jacqueline yamenyekanye nka Maneke kubera imiterere ye aho yari munini, afite ibiro bigera muri 300 nkuko yagendaga abitangaza mu binyamakuru bitandukanye.

Ni umubyeyi wakundwaga na benshi ahanini bamuvugaho kugwa neza ,no gushyikirana na buri wese.Yari nkore neza bandebereho nkuko abamuzi babitangaje.Nkuko bigaragara mu mashusho ya shene ya Youtube abantu benshi bari bababaye cyane, basuka amarira, abandi na n’ubu ntibariyumvisha ibyurupfu rw’uyu mubyeyi. Bahamya ko babuze umuntu wingenzi kandi wari ufite umutima mwiza.

Twibutse ko Maneke yazize indwara ya stroke yamufashe avuye mu kazi aho yabanje kujyanwa mu bitaro bikuru bya Ruhengeri ariho yaguye ku cyumweru tariki 31 Ukwakira 2021.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Imapamvu ebyiri umutoza Unai Emery yanze guhindurirwa ubuzima !

Inkuru itari nziza ku bakodesha imyambaro yo gutahana ubukwe.