in

Yamukoze mu matama! Ubwo Rayon Sport yamaraga gutsinda As Kigali, umutoza w’umugore utoza As Kigali yibanguye urushyi arukubita umugabo utoza Rayon Sport – (Reba Amashusho)

Ku munsi wo ku wa gatatu tariki ya 24 Mata, nibwo ikipe ya Rayon Sport mu bagore yasezereraga ikipe ya As Kigali mu mikino y’igikombe cy’Amahoro, bigatuma Rayon Sport igera ku mukino wa nyuma.

Ubwo uyu mukino wari urangiye, impande zombi ntizari zishimye nkuko bigenda mu mupira, ndetse bamwe bagaragaje imijinya yabo.

Umutoza w’umugore utoza ikipe ya As Kigali yagaragaje umujinya we akubita urushyi uwitwa Rwaka utoza Rayon Sport.

Ni urushyi yamukubise, ubwo Rwaka yari amuturutse inyuma ashaka kumuvugisha, ariko undi kubera agahinda ko gutsindwa abangura urushyi arumukubita mu matama.

Benshi nyuma yo kubona aya mashusho batangiye gusabira ubutabera uyu mugabo bavuga ko yarenganye, ati “kandi iyo aza kuba ari umugore warukubiswe, ubu uwarumukubise aba yaraye gereza”. Reba Amashusho.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuzungu ukomoka mu Bufaransa akomeje kugaragaza ko u Rwanda rwamubanye ubucyi – VIDEWO

Umuraperi Green P uvukana na The Ben yahishuye ko nawe ateganya gukora ubukwe