in

Umuraperi Green P uvukana na The Ben yahishuye ko nawe ateganya gukora ubukwe

Umuraperi Green P yatangaje ko afite umukobwa bari mu munyega w’urukundo ku buryo nta gihindutse bazanakomeza umushinga wo kurushinga.

Ibi Green P yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Bac-t, avuga ko afite umukobwa wamutwaye umutima. Ati “Njye ndi mu rukundo kandi ni umukobwa twaherukanaga kera.”

Green P yatangaje ko inkumi bari mu rukundo bigeze gukundana mu 2010 nyuma baza kuburana, ahamya ko ntagihindutse bakora ubukwe.

Ati “Twaherukanaga mu 2010 nyuma twaraburanye kubera ibihe. Nibyo rwose turakundana kandi nta gihindutse twazanakora ubukwe.”

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yamukoze mu matama! Ubwo Rayon Sport yamaraga gutsinda As Kigali, umutoza w’umugore utoza As Kigali yibanguye urushyi arukubita umugabo utoza Rayon Sport – (Reba Amashusho)

Imodoka za ’automatique’ zigiye gutangira kwemererwa gukoreshwa mu gukora ikizamini cya permis