in

Yakunze abatayikunda! Abakinnyi 6 b’ibihangange bateye umugongo FC Barcelona mu mateka

Ikipe ya FC Barcelona isanzwe ikina Championa y’ikiciro cya mbere muri Espagne ( LaLiga) , iyi kipe ifatwa nk’iza mu makipe ya mbere akomeye isi ya ruhago yagize. Nubwo iyi kipe ibarizwa i Catalan ifatwa nk’ikomeye hari abakinnyi bagiye bayitera umugongo bakanga kuyikinira kandi iyo kipe yari mu bihe byiza byayo cyane.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bakinnyi 6 babayeho bakomeye ariko banze gukinira ikipe ya FC Barcelona.

6.Cristiano Ronaldo

Muri 2009 Sir Alex Ferguson yashatse gusunikira Cristiano Ronaldo muri FC Barcelona ariko Ronaldo arabyanga

 

Birasa nk’aho ari bishya ndetse binatangaje ariko inkuru dukesha ikinyamakuru Sports Belief iravuga ko muri 2009 ubwo kizigenza Cristiano Ronaldo yajyaga gukinira ikipe ya Real Madrid avuye muri Manchester United ku gaciro ka miliyoni 80 z’amayero ngo Sir Alex Ferguson yari yaranze ko Ronaldo yajya gukinira Real Madrid ashaka ko yajya gukinira ikipe ya FC Barcelona ariko Ronaldo ubwe akanga kujya gukinira i Camp Nou ahubwo akajya i Madrid.

5.Rio Ferdinand

 

Umwongereza Rio Ferdinand wanze gukinira ikipe ya FC Barcelona

Rio Ferdinand umwogereza wabiciye bigacika mu ikipe ya Manchester United ubwo yakinaga nka myugariro. Ferdinand ufatwa nk’umukinnyi wakinnye mu mutima w’ubwugarizi mu beza babayeho, ariko Rio Ferdinand yigeze gutangaza ko yanze kujya mu ikipe ya FC Barcelona kuko ngo ntacyo atatwaye muri Manchester United cyari gutuma ajya gukina muri Barcelona.

4.Alessandro Del Piero

Del Piero umutariyani wakiniye ikipe ya Juventus imyaka 19 akayikinira imikino irenga 700. Muri 2012 Alessandro Del Piero we ubwe yivugiye ko yateye umugongo FC Barcelona ubwo yashakashaga kumukura mu ikipe y’abakecuru bashaje.

3.Koke

Koke umunya-Espagne ukinira ikipe ya Atlético Madrid na we ngo ari mu bateye umugongo ikipe ya FC Barcelona. Muri 2014 ubwo ikipe ya Atlético Madrid yatwaraga igikombe cya LaLiga, Koke ni umwe mu bakinnyi bari baritwaye neza we na Diego Costa. Koke ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru AS yavuze ko we ubwe Luis Enrique watozaga FC Barcelona icyo gihe yamuhamgaye ariko akanga kujya gukinira i Catalan.

2. Thiago Silva

Thiago Silva myugariro ukomoka muri Brazil na we ngo ikipe ya FC Barcelona yamwifuje inshuro ebyiri ariko akabyanga. Thiago Silva ubwe yivugiye ko ubwo yakiraga ikipe ya AC Milan ndetse n’igihe yakiniraga PSG, Barcelona yamwifuje ariko akabyanga.

 

1.Gianluigi Buffon 

Buffon yateye umugongo FC Barcelona muri 2001

Gianluigi Buffon umunyezamu wabiciye bigacika mu bihe bye ndetse wamenyekanye cyane ubwo yakiniraga ikipe ya Juventus n’ikipe y’igihugu y’Ubutariyani. Buffon yavuze ko muri 2001 ubwo yavaga mu ikipe ya Parma ajya gukinira Juventus ku gaciro ka miliyoni 39 , se umubyara yamubujije kujya gukinira ikipe ya FC Barcelona.

 

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Urukundo ruragurumana hagati ya Miss World 2019 n’umuhanzi ukomeye ku isi – AMAFOTO

Urugo rw’umuhanzi Drake rwongeye guterwa n’abajura