Toni-Ann Singh wo mu gihugu cya Jamaica wabaye Miss World 2019 ari mu rukundo n’umuhanzi wo muri icyo gihugu Popcaan bivugwa ko batangiye umubano wabo mu mezi atandatu ashize.

Toni- Ann Singh w’imyaka 26 na Popcaan w’imyaka 33 bari kumwe mu bice bitandukanye hanze y’igihugu cya Jamaica.
Urukundo rwa Toni-Ann Singh na Popcaan rwamenyekanye cyane ubwo Popcaan yakoranaga indirimbo na Burna Boy maze bayitirira Toni-Ann Singh, wamaranye imyaka ibiri ikamba rya Miss World.




