Urugo runini rw’umuhanzi Drake ruherereye i Los Angels rwongeye guterwa n’umujura winjiye mu rugo rw’uyu muhanzi adahari agakuramo ibintu akabijyana ,icyakora nyuma y’amasaha aba polisi bari bahamagawe n’usanzwe urinda urugo rwa Drake baza gufata uyu mujura.
Tmz dukesha iy’inkuru ivuga ko byabaye mu ijoro ryo kuwa kane ,aho mujura yinjiye mu rugo rwa Drake akiba akagenda ariko nyuma agafatwa.
Si ubwa mbere urugo rwa Drake ruterwa ,kuko no muri Nyakanga 2022 umusore w’imyaka 23 nawe yafatiwe mu rugo rwa Drake agerageza kwinjira mu nzu ngo yibe atabwa muri yombi.
