in

Yakatiwe imyaka 7 n’amafaranga agera kuri miliyari kubera kubeshya umusore urukundo

Umugore witwa Florence Mwende Musau ukomoka muri Kenya, yakatiwe n’urukiko rwo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika imyaka 7 mu gihome n’amande y’ibihumbi 957 by’amadorari kubera uburiganya bwitwaje urukundo.

Tariki ya 31 Mutarama 2023 ni bwo uru rukiko rwakatiye ibi bihano Florance utuye mu mugi wa Boston. Mu mwaka wa 2021, ni bwo Florence w’imyaka 38 hamwe n’abandi batanu bashinjwaga uruhare rwabo mu buriganya bwo kuri interineti. Bivugwa ko bariganyije arenga miliyoni enye z’amadolari. Yemeye ibyaha byose aregwa.

Ubushinzacyaha bwavuze ko iri tsinda ryakoresheje pasiporo mpimbano hamwe n’andi mazina menshi kugira rifungure konti muri banki zo muri Boston, ribone uko rinyereza amafaranga yavuye mu buriganya bw’urukundo.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Hagize uwubikubwira ushobora kugira ngo ni amakabyankuru: bwa mbere umumotari wagaragaye ahetse imodoka kuri moto yarikoroje(Videwo)

Gicumbi:Abana na nyina bafatanyije bahotoye uwari papa  wabo barangije bamujugunya mu bwiherero