in

“Yagiye nk’abagesera” Bad Rama ntabwo yashimishijwe n’imyitwarire ya Harmonize ubwo yazaga i Kigali kandi ngo ari inshuti yahafi na The Mane

Bad Rama nyiri The Mane Music yanenze imyitwarire ya Harmonize uherutse i Kigali akirengagiza iyi sosiyete yamufashije gutaramira bwa mbere mu Rwanda ndetse ntanatekereze ku bahanzi bayo bigeze gukorana indirimbo.

Mu kiganiro Bad Rama yagiranye na IGIHE, yanenze Harmonize ariko atunga agatoki abamutumiye i Kigali.

Bad Rama yagize ati “Harmonize twaramufashije muri iki gihugu, uretse no kumutumira mu bitaramo ni umuntu wafataga n’indege akaza kutureba, uribuka aza kureba Burna Boy n’ubundi twari kumwe.

Icyakora kutatubonana nta kintu kirenze aka kanya nta kintu mukeneyeho wenda nawe ntabwo ankeneye.”

Yakomeje agira Ati “Ashobora kuba yarabuze umwanya reka mbyite gutyo, ariko birashoboka ko n’abamutumiye batari babishyigikiye, ariko byakabaye byiza nkuko bamutembereje mu masoko, bakamutembereza n’ahandi bakanamwibutsa ko mu Rwanda ahafite inshuti n’iyo we yaba yabyibagiwe.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

AMAFOTO: Umunyamideli Diane Armstrong yaciye agahigo ko kuba ariwe utite inzara ndende ku Isi, iyo yicaye ziramusumba

Kigali: Abakunzi b’ifiriti muri iyi minsi batunguwe n’igiciro cy’ibirayi bya Kinigi bizwiho kugira ifiriti iryoha