Nyuma y’igihe kirekire abagize ubuyobozi bw’ikipe y’igihugu Amavubi baganiriza rutahizamu wa Rayon Sports Leandre Onana ukomoka muri Cameroon ngo abe yakinira u Rwanda, byarangiye ubwe afashe umwanzuro nk’umuntu w’umugabo.
Mu kiganiro umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Carlos Alós Ferrer yagiranye na Radiyo/Tv 1, yavuze ko Onana yafashe umwanzuro wo kudakinira Amavubi.
