in

Adaciye ku ruhande, umukinnyi wa Filime Lupita Nyong’O yagize icyo avuga ku byavuzwe ko akundana n’uwo bahuje igitsina

Adaciye ku ruhande, umukinnyi wa Filime Lupita Nyong’O yagize icyo avuga ku byavuzwe ko akundana n’uwo bahuje igitsina.

Umukinnyikazi wa filime e komoka muri Kenya, Lupita Nyong’O, yateye utwatsi amakuru avuga ko ari mu rukundo n’uwo bahuje igitsinab Janelle Monae.

Ni nyuma y’igihe kitari gito ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwira amafoto ya Lupita Nyong’O ari kugirana ibihe byiza n’umuhanzikazi Janelle Monae uri mubahagaze neza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bikavugwa ko bari mu munyenga w’urukundo.

Ibi ariko Lupita Nyong’O yabihakanye avuga ko ari ibihuha ndetse ko adakundana n’uyu muhanzikazi nk’uko benshi bamaze iminsi babivuga.

Mu kiganiro Lupita yagiranye n’ikinyamakuru Hollywood Reporter, yagize ati: ”Ntabwo nkundana na Janelle, ni inshuti yanjye ya hafi dukunze kuba turikumwe ariko umubano wacu ntabwo umeze nkuwo abantu batekereza”.

Yakomeje agira ati: “Sinumva impamvu abantu bavuga ko dukundana kuko baziko akunda abakobwa bagenzi be. None se umukobwa wese bazajya bamubonana n’utari njyewe bazajya bavuga ko bakundana? Janelle namenyanye nawe mu 2014 duhuriye mu birori bya MET GALA, kuva icyo gihe twabaye inshuti nziza. Afite umukunzi kandi nanjye mfite umukunzi”.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yafashe umwanzuro nk’umuntu w’umugabo: Leandre Onana yafashe umwanzuro ku busabe bwo gukinira ikipe y’igihugu Amavubi

Banze kujya i Huye kwitegura APR FC: Inzara iravuza ubuhuha muri Rayon Sports