in

Police FC yakangutse isinyisha abakinnyi batanu icyarimwe

Ikipe ya Police FC yari imaze igihe itagaragaza ibikorwa bikomeye ku isoko ry’abakinnyi, yakangutse itangira gusinyisha abakinnyi bashya batanu icyarimwe, mu rwego rwo kwitegura umwaka w’imikino wa 2026/27.

Ku wa Kane, tariki ya 2 Nyakanga 2026, ni bwo iyi kipe yatangaje ku mugaragaro ko yasinyishije abakinnyi bashya barimo abanyamahanga bane n’umunyarwanda umwe, bagiye kongerera imbaraga ikipe haba mu bwugarizi, mu kibuga hagati no mu busatirizi.

Mu bakinnyi bashya Police FC yaguze harimo Umunya-Senegal Moussa Limane, Keffa Tangara wo muri Mali, Mzungu Japhet ukomoka muri Kenya, Iddrisu Shaibu, ndetse na Rushema Chris wakiniraga Rayon Sports.

Iddrisu Shaibu w’imyaka 26 yasinyiye Police FC amasezerano y’imyaka ibiri, avuye muri Sofapaka FC. Ni myugariro ukina ku ruhande rw’ibumoso, akaba aziba icyuho cya Ishimwe Christian wasubiye muri APR FC.

Mu bwugarizi kandi, Police FC yazanye Rushema Chris wakiniraga Rayon Sports, na we wasinye amasezerano y’imyaka ibiri nyuma yo gusesa amasezerano n’iyo kipe kubera kutabona umwanya uhagije wo gukina.

Mu busatirizi, iyi kipe yashimangiye imbaraga zayo isinyisha Moussa Limane wakiniraga Asante Kotoko SC yo muri Ghana, we na Keffa Tangara ukomoka muri Mali wakiniraga Djoliba AC, bombi basinye amasezerano y’imyaka ibiri.

Mu kibuga hagati, Police FC yazanye Umunya-Kenya Japhet Mzungu wakiniraga Sofapaka FC, na we wasinye imyaka ibiri.

Ibi bikorwa by’isinyisha bikurikiyeho no gushyiraho Rutsindura Antoine “Mabombe” nk’Umuyobozi Mukuru wa Tekinike w’iyi kipe, mu rwego rwo kongera imbaraga mu miyoborere ya tekinike.

Police FC kandi yakomeje kongerera amasezerano bamwe mu bakinnyi bayo barimo Nsabimana Eric “Zidane”, Iradukunda Simeon, Niyongira Patience na David Chimezie, mu gihe yanazanye abandi barimo Byishimo Valua na Rugwiro Kevin.

Iyi myigaragambyo y’amasinyisha igaragaza ko Police FC ishaka kwiyubaka mu buryo bukomeye mbere y’umwaka mushya w’imikino, mu rugamba rwo guhatanira ibikombe bitandukanye mu gihugu.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Victor Willis wayoboraga Village People yitabye Imana afite imyaka 74

Mazimpaka André yagizwe umutoza w’abanyezamu ba Gorilla FC

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO