in

Akabajura kashobotse: Umugabo yafashwe ari kurandura igiti cy’umwumbati mu murima utari uwe aho yahise yicwa atari yarenga umutaru

Umugabo yafashwe ari kurandura igiti cy’umwumbati mu murima utari uwe aho yahise yicwa atari yarenga umutaru

Umugabo w’imyaka 45 ukomoka muri Shimba Hills muri Kenya, yitabye Imana nyuma yo gukubitwa bikomeye cyane.

Ibi byabaye mu gitondo cyo ku wa 29 Gicurasi 2023 aho Mwero Muzi w’imyaka 45 yakubiswe bikomeye n’abaturage bo mu mudugudu wa Patanani, mu gace ka Shimba Hills mu karere ka Kilifi, birangira ahasize ubuzima.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yakubiswe nyuma yo kurabukwa n’abaturage aho yari ari kurandura igiti cy’umwumbati.

Polisi yo muri ako Karere ivuga ko uyu mugabo yiciwe muri uwo murima.

Umuyobozi w’akarere ka Kilifi, Kassim Koi, yavuze ko bikimara kuba, abaturage bahise bamumenyesha ibyabaye, akongeraho ko bitemewe ko abaturage bihanira.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro by’akarere bya Kinango.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bagiye nka za hene! Ikipe ya TP Mazembe iri mu gahinda nyuma y’uko abakinnyi bayo baburiwe irengero ubwo bari mu Butaliyani

Yafashe umwanzuro nk’umuntu w’umugabo: Leandre Onana yafashe umwanzuro ku busabe bwo gukinira ikipe y’igihugu Amavubi