in

FERWAFA igiye gutangiza ibizamini bitunguranye byo kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu mupira w’amaguru

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko kuva mu mwaka w’imikino wa 2026/27, abakinnyi bazajya bakorerwa ibizamini by’ubuzima mu buryo butunguranye hagamijwe kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’imiti itemewe yongera imbaraga (anti-doping).

Uyu mwanzuro wafatiwe mu nama ya Komite Nyobozi ya FERWAFA yabaye ku wa 1 Nyakanga 2026, mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ubunyangamugayo bw’amarushanwa no kurinda ubuzima bw’abakinnyi.

FERWAFA ivuga ko iki cyemezo kizafasha kuzamura ireme ry’umupira w’amaguru mu Rwanda no guhangana n’ikoreshwa ry’imiti itemewe ishobora guha abakinnyi amahirwe arengereye mu marushanwa.

Kugeza ubu, ibipimo bya anti-doping bifatwa mu Rwanda byoherezwa muri laboratwari zo hanze zirimo izo muri Espagne no muri Afurika y’Epfo, kuko igihugu kitaragira laboratwari yemerewe n’Ikigo cy’Isi gishinzwe Kurwanya Ibyongerambaraga bitemewe (WADA). Inzego za siporo zikomeje gushaka uburyo bwo gushyiraho urwego rwihariye rwafasha u Rwanda gukomeza kurwanya iki kibazo no kubaka ubushobozi bwo gupima imbere mu gihugu.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Kagarara na Ashton Hall batangiye urugendo ruzabazengurutsa Afurika, bazarusoreza mu Rwanda

Rayon Sports yakomorewe na FIFA nyuma yo gukemura ikibazo cya Souleymane Daffé

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO