in

Police FC yagize Rutsindura Antoine umuyobozi

Police FC yatangaje ko yagize Rutsindura Antoine Umuyobozi wa Tekiniki (Technical Director), mu rwego rwo gukomeza gushimangira imikorere n’iterambere ry’iyi kipe y’Abashinzwe Umutekano.

Aya makuru yatangajwe ku wa 2 Nyakanga 2026, anyujijwe ku rubuga rwa X rw’iyi kipe, aho yakiriye Rutsindura imwifuriza imirimo myiza muri izi nshingano nshya.

Rutsindura ni umwe mu batoza bafite uburambe n’ubumenyi buhambaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda. Uretse kuba asanzwe ari umwarimu w’abatoza (instructeur), yatoje amakipe atandukanye arimo Mukura Victory Sports na Kiyovu Sports, ndetse anakorera Ikipe y’Igihugu, Amavubi, mu nshingano zitandukanye z’ubutoza.

Kugirwa Umuyobozi wa Tekiniki muri Police FC biteganyijwe ko bizafasha iyi kipe gukomeza guteza imbere gahunda zayo z’ubutoza, kuvumbura impano no kubaka ikipe ihatana ku rwego rwo hejuru mu marushanwa y’imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Rayon Sports yakomorewe na FIFA nyuma yo gukemura ikibazo cya Souleymane Daffé

Victor Willis wayoboraga Village People yitabye Imana afite imyaka 74

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO