in

Victor Willis wayoboraga Village People yitabye Imana afite imyaka 74

Victor Willis, wari umuririmbyi mukuru akaba n’umwe mu bashinze itsinda ry’umuziki rya Village People, yitabye Imana ku wa 30 Kamena 2026 afite imyaka 74 y’amavuko.

Inkuru y’urupfu rwe yatangajwe n’itsinda rya Village People ndetse n’umuryango we, bavuga ko yazize uburwayi bukomeye, nubwo hatatangajwe ibisobanuro birambuye ku ndwara yari amaranye igihe.

Mu butumwa bw’iri tsinda, bwagaragaje agahinda batewe no kubura umwe mu barigize uruhare rukomeye mu gutuma riba icyamamare ku rwego mpuzamahanga.

Victor Willis ni umwe mu bahanzi bagize uruhare rukomeye mu kuzamura injyana ya disco mu myaka ya za 1970. Yari ijwi nyamukuru mu ndirimbo zakunzwe cyane zirimo Y.M.C.A., Macho Man, In the Navy na Go West, zakomeje gukundwa n’abatari bake kugeza n’ubu.

Willis yafatanyije gushinga Village People, ariko aza kuyivamo mu 1980 kugira ngo akore umuziki ku giti cye. Nyuma y’igihe kinini adakorana n’itsinda, yongeye kurigarukamo mu 2017, akomeza kwitabira ibikorwa byaryo ndetse n’ibitaramo byabaga hirya no hino ku isi.

Uretse ibikorwa bye by’umuziki, Victor Willis yanamenyekanye mu rugamba rwo kurengera uburenganzira ku bihangano bye. Yatsindiye uburenganzira ku ndirimbo nyinshi yafashije kwandika, ibintu byafashije kongera kumenyekanisha uruhare yagize mu mateka ya Village People.

Nyuma y’itangazwa ry’urupfu rwe, abakunzi b’umuziki, abahanzi n’abayobozi batandukanye bamwunamiye, bamushimira umurage yasize mu muziki wa disco no mu ruganda rw’imyidagaduro muri rusange.

Nubwo Victor Willis atakiriho, indirimbo ze zizakomeza kuba kimwe mu bimenyetso by’ibihe by’ubukombe bya disco, zikomeze kwibutsa isi impano n’umusanzu we mu muziki.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Police FC yagize Rutsindura Antoine umuyobozi

Police FC yakangutse isinyisha abakinnyi batanu icyarimwe

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO