in

Rayon Sports yakomorewe na FIFA nyuma yo gukemura ikibazo cya Souleymane Daffé

Ikipe ya Rayon Sports yakomorewe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) nyuma yo gukurirwaho ibihano byo kutandikisha abakinnyi bashya yari yarafatiwe kubera ikibazo cy’umukinnyi w’Umunya-Mali, Souleymane Daffé.

Ibi bihano byari byatangiye muri Werurwe 2026 nyuma y’uko FIFA isanze Rayon Sports yaraseshe amasezerano ya Daffé mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Iyo kipe yari yasabwe kumwishyura amafaranga yagenwe mu gihe ntarengwa, bitaba ibyo igakomeza kubuzwa kwandikisha abakinnyi kugeza ikibazo gikemutse.

Mu rwego rwo kwitegura shampiyona ya 2026/27, Rayon Sports yahisemo kwishyura miliyoni 23 Frw yasabwaga, bituma FIFA yemeza ko ikibazo cyakemutse.

Ku wa 2 Nyakanga 2026, FIFA yamenyesheje FERWAFA ko ibihano byavanyweho, bityo Rayon Sports ikaba yemerewe kongera kwandikisha abakinnyi bashya no gukomeza imyiteguro y’umwaka mushya w’imikino nta nzitizi.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

FERWAFA igiye gutangiza ibizamini bitunguranye byo kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu mupira w’amaguru

Police FC yagize Rutsindura Antoine umuyobozi

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO