in

Yabuze amahitamo! Ikipe ya Rayon Sports na Youssef Rharb bari gupfa umukozi wo mu rugo

Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Marocco Youssef Rharb akomeje kugora cyane ikipe ya Rayon Sports ayisaba umukozi wo mu rugo.

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kubona umwataka azabagora cyane, yagarutse mu rugamba rwo gushaka Youssef Rharb wanakinnye muri iyi kipe mu myaka ishize.

Hari abakinnyi benshi ikipe ya Rayon Sports yirutse inyuma harimo Jean Marc Makusu Mundele, Ismael Moro hamwe n’abandi benshi ariko iyi kipe ibura uwo yahitamo bitewe ni uko aba bose amafaranga bagenda basaba iyi kipe ibona kuyabona byayigora cyane.

Ku munsi wejo hashize tariki ya 25 Mutarama 2023 mu masaha ya saa moya z’umugoroba nibwo ibiganiro hagati ya Rayon Sports byongeye gukorwa cyane ariko impande zombi nabwo zumvikanye nkuko byari byitezwe.

Amakuru twamenye ni uko iyi kipe ya Rayon Sports yumvikanye na Youssef ko igomba kumwohereza itike y’indege, bakajya bamwishyurira icyumba muri Hotel nziza hano mu Rwanda azajya abamo ndetse bakajya bamumenyera ibyo kurya ashaka, ariko Youssef yongera kuyigora ashaka ko iyi kipe imwemerera undi muntu umwe bazana uzajya umwitaho avuye gukina.

Youssef Rharb we ashaka umukozi bazaza avuye mu gihugu cya Marocco uzajya umutekera ibiryo byo muri Marocco kuko ngo nibyo yifuza kugirango bizamufashe kwitwara neza, bivuze ko iyi kipe ibyo yemeye kwishyurira Youssef hahita hiyongeraho n’iby’uyu mukozi bazana.

Ubwo Youssef Rharb yavaga mu Rwanda, yahavuye ashanye bikomeye n’ikipe ya Rayon Sports ayishinja ko itamufata neza cyane cyane ko ngo ibiryo ntakigenda yaryaga ndetse ko no guhaga byabaga ari ikibazo gikomeye, iki nicyo yahereyeho asaba uwo muntu bagomba kuzana ariko gikomeje kubera Rayon Sports ikibazo ngo bishobora no gutuma bamureka bagashakira ahandi.

Ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu biravugwa ko yemerewe kwandikisha abakinnyi barimo Hertier Luvumbu ndetse n’undi umwe usigaye kugurwa mu gihe habura umunsi umwe gusa ngo isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi rishyirweho akadomo.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wagira ngo ni muri American; Demarco yasesekaye i Kigali, yayitatse ubwiza tugirango siho ari kuvuga -AMAFOTO

Umukerarugendo ari mu rukundo n’umukobwa utangaje ,urebeye kure ushobora gutekereza ko afite imyaka 8