in

Umukerarugendo ari mu rukundo n’umukobwa utangaje ,urebeye kure ushobora gutekereza ko afite imyaka 8

Umukerarugendo Dan Swygart w’imyaka 26 ari mu munyenga w’urukundo na Shauna Rae w’imyaka 23 ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije kuburyo iyo utamwitegereje neza ushobora gutekereza ko ari umwana w’imyaka 8.

Inkuru dukesha DailyLoud  ivuga ko ubugufi bukabije bwa Rae bwatewe ahanini no kuba ataritaweho neza igihe yari umwana bituma afatwa na kanseri (Cancer) y’ubwonko ,ari nabyo byamuviriyemo kugira ubugufi bukabije.

Daily Loud ntiyigeze isobanura neza igihe aba bombi bamaranye mu rukundo ,gusa ihamya ko  baryohewe n’urukundo ,nubwo ngo umunsi ku munsi bagenda babona ibica ntege bituruka ku bantu babwira Dan ko atakabaye atereta Rae.

Hari uwagize ati:“Yego afite imyaka 23 ariko agaragara kandi akavuga  nk’umwana w’imyaka 8 , ikindi ntago yitwara nk’umugore mukuru ,mbese ameze nk’abana “

Cyakora nanone hari abakomeje kurwana intambara yo kuvugira uyu mukobwa kubamuhohotera bitwaje uko agaragara , uwitwa Shelby Rushin yifashishije urubuga rwa twitter yagize ati:”  none ntakwiye kugira umuntu umwiyumvamo nkubera ingano ye? cyangwa akwiye guteretana n’uwo bareshya ? abantu mwabaye iki!”

Dan Swygart na Rae bari mu munyenga w'urukundo
Dan Swygart na Rae bari mu munyenga w’urukundo

Source: Daily Loud

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yabuze amahitamo! Ikipe ya Rayon Sports na Youssef Rharb bari gupfa umukozi wo mu rugo

Mu mafoto; Dore ya modoka y’umunyamakurukazi Annet Mugabo yatitije imbuga nkoranyambaga