muhanzi Demarco ukomeye wo muri Jamaica yageze i Kigali mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 26 Mutarama 2023, yaje n’indege iturutse mu Mujyi wa İstanbul muri Turukiya.
Yaje azanwe n’igitaramo cyizaba mu mera zuku kwezi kuri 28 mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru akigera mu Rwanda yavuze ko yishimiye kugera mu Mujyi wa Kigali, awushimagiza avuga ko usa neza.

Ati “Umujyi usa neza, uyu mujyi wagira ngo ni uwo muri Amerika. Nawishimiye cyane. Ni ku nshuro yanjye ya mbere mu Rwanda. Nzaririmbana imbaraga nyinshi, nizeye ko bazishimira gutaramana nanjye.”