in

Yabonye atari we uzahora agaramye mu kirambi wenyine yishumbusha mutembanshyunshyu! Umukinnyi wa Rayon Sports yakoreye ubukwe hanze y’u Rwanda (AMAFOTO)

Yabonye atari we uzahora agaramye mu kirambi wenyine yishumbusha mutembanshyunshyu! Umukinnyi wa Rayon Sports yakoreye ubukwe hanze y’u Rwanda.

Umukinnyi wa Rayon Sports, Mugisha François Master yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we, Ikirezi.

Ni umuhango wabaye ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 16 Kanama 2023 aho byabereye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.

Amakuru ahari ni uko uyu muhango wo gusezerana imbere y’amategeko wabereye mu murwa mukuru w’iki gihugu, Kampala.

Master bivugwa ko yifuje kubikorera muri iki gihugu kubera ko yaba we ndetse n’umukunzi we bafiteyo umuryango mugari, by’umwihariko we akaba ari naho yavukiye.

Biteganyijwe ko indi mihango y’ubukwe bwabo izaba mu Kuboza uyu mwaka ariko yo ikazabera mu Rwanda.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kicukiro: Umugore witwa Annonciate amaze imyaka 9 atwite inda aho abaganga bamubwiye ko atwite impanga

Niba wabiryaga buri munsi zibukira kuko washyiraga intanga zawe mubyago: Menya amafunguro ukwiriye kugendera kure kubera ko yica intanga ngabo