in

Kicukiro: Umugore witwa Annonciate amaze imyaka 9 atwite inda aho abaganga bamubwiye ko atwite impanga

Kicukiro: Umugore witwa Annonciate amaze imyaka 9 atwite inda aho abaganga bamubwiye ko atwite impanga.

Umubyeyi witwa Kakuze Annonciate wo mu murenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro, avuga ko amaze imyaka 9 yose atwite inda yanze kuvuka.

Kuri ubu ahamya ko ashobora kuba yararozwe anagendeye kubyo yigeze kubwirwa ubwo yajyaga gusenga ahitwa Kanyarira ko hari umuntu yahaye agahanga k’inkoko.

Uyu mubyeyi w’abana barindwi, bane muri bo ni abo yabyaye abandi batatu ni abo arera.

Kakuze, avuga ko iyi nda yayitwise mu mwaka wa 2014 afite ibiro 55, ariko kuri ubu akaba afite ibiro 102 inda ikaba yarakomeje kuguma gutyo, agategereza igihe izavukira ariko bikanga.

Uyu mubyeyi avuga ko mu mwaka wa 2021 yigeze no kujya kwa muganga, bamubwira ko atwite impanga nk’uko bigaragara ku ifishi y’umugore utwite yahawe.

Yaba uyu mubyeyi ndetse n’umukobwa we babana, bumvikana batabaza basaba buri wese ubufasha.

Ku ruhande rw’ubuyobozi, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Masaka, Nduwayezu Alfred, yabwiye Yongwe Tv dukesha iyi nkuru ko iki kibazo batari bakizi ariko bagiye kugikurikirana.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
lucky
lucky
1 year ago

Uyu mubyeyi are muri centre de refuge rubavu bamusengera akabyara ndabyizeye

Amakuru agezweho: Umukinnyi wakiniraga ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi mu mikino y’igikombe cy’Isi yatorotse -AMAFOTO

Yabonye atari we uzahora agaramye mu kirambi wenyine yishumbusha mutembanshyunshyu! Umukinnyi wa Rayon Sports yakoreye ubukwe hanze y’u Rwanda (AMAFOTO)