in

Wasafi TV ya Diamond Platnumz yahagaritswe amezi 6 kubera amashusho y’urukozasoni.

Ikigo gishinzwe kugenzura itumanaho muri Tanzaniya (TCRA) cyahagaritse televiziyo y’imyidagaduro ya Wasafi TV y’umuhanzi Diamond Platnumz mu gihe cy’amezi atandatu kubera ko bivugwa ko yarenze ku mabwiriza  agenga itangazamakuru muri kiriya gihugu maze bakanyuzaho abaririmbyi bambaye ubusa mu gitaramo cyiswe “Tumewasha“.

Gigy Money watumye Wasafi TV ihagarikwa.

Umuyobozi w’agateganyo wa TCRA, Johannes Kalungule, mu kiganiro n’abanyamakuru i Dar es Salaam, yavuze ko icyaha cyatumye iyi televiziyo ifungwa cyabaye ku ya 1 Mutarama 2021, aho iyi televiziyo yanyuzeho amashusho y’umuririmbyi wariho Live ndetse n’umunyamideli ukaba n’umunyamuziki,  Gigy Money babyina bambaye mu buryo bushotora(mbese amashusho y’urukozasoni) mu gitaramo cyiswe Tumewasha

Kalungule yavuze ko ibyo binyuranyije n’amategeko agenga itumanaho n’itangazamakuru muri icyo gihugu bityo akaba asabwa guhagarika iyi televiziyo byihuse mu gihe cy’amezi 6 kandi nyirayo agasaba imbabazi rusange.Yavuze ko kandi Wasafi TV nitubahiriza aya mabwiriza, hazafatwa izindi ngamba z’amategeko agengaitangazamakuru.

Src:The Citizen

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Iby’ubukwe bwa Kitoko n’umukobwa w’ikizungerezi bavugwaho gukundana bikomeje gutera urujijo abatari bake.

Breaking news: Habaye impinduka zitunguranye muri Miss Rwanda 2021.