in

Iby’ubukwe bwa Kitoko n’umukobwa w’ikizungerezi bavugwaho gukundana bikomeje gutera urujijo abatari bake.

Muri Werurwe umwaka ushize ubwo Kitoko Bibarwa yasohoraga indirimbo yise ‘Gahoro’, yahishuye ko yayikoreye umukunzi we biteguraga kurushinga mu Ukuboza 2020,abari biteze ubukwe bw’uyu muhanzi amaso yaheze mu kirere ndetse bakomeje kwibaza uko byamugendekeye.

Iby’ubukwe bw’uyu muhanzi n’inkumi yitwa Doreen Mukiza yari yatuye iyo ndirimbo, byongeye kuvugwa cyane ubwo bashyiraga ku mbuga nkoranyambaga ifoto basomana.

Kitoko n’umukunzi we basomana

Icyo gihe Kitoko yari yavuze ko atazarenza Ukuboza 2020 adakoze ubukwe, ati “Ubukwe ndabufite rwose umwaka wa 2020 ndumva utansiga uko gusa.”

Kuri ubu nta makuru na make y’ikihishe inyuma yo gutinda cyangwa gupfa k’ubu bukwe azwi. Hari abavuga ko Kitoko yatandukanye n’umukunzi we, ibi bakaterwa n’uko yaba Kitoko ndetse Mukiza Doreen bendaga kurushinga nta numwe ugikurikira undi kuri Instagram.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 31 Ukuboza 2020, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Kitoko Bibarwa yatunguranye ashyiraho ifoto y’intoki z’umukobwa zitariho impeta arangije agira ati “Yavuze oya”.Benshi biganjemo abazwi mu myidagaduro nyarwanda bafashe ibi Kitoko yavuze nko gutebya.Kugeza ubu abakunzi buyu muhanzi bari mu rujijo bibaza igihe ubu bukwe buzabera bikabayobera.

Ifoto Kitoko aherutse gushyira hanze.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amwe mu mafoto ushobora kuba utarigeze ubona ya Miss Bahati Grace n’umukunzi we bari mu munyenga w’urukundo.

Wasafi TV ya Diamond Platnumz yahagaritswe amezi 6 kubera amashusho y’urukozasoni.