in

Diamond Platnumz yongeye kwerekana ko urukundo yakundaga Zari ntaho rwagiye (VIDEO)

Nyuma y’imyaka irenga 2 umuhanzi w’icyamamare muri muzika yo muri Tanzaniya Nasibu Abdul Juma Issack, uzwi cyane ku izina rya Diamond Platnumz atandukanye nuwahoze ari umugore Zari Hassan yongeye kwerekana ko akimufite ku mutima.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, uyu muhanzi yemeje ko Zari agifite umwanya mu mutima we nubwo yibera muri Afurika y’Epfo.Diamond, uherutse gusohora Waah yakoranye na Koffi Olomide, yasangije amashusho ya Zari n’umukobwa wabo Tiffah bari kubyina iyi ndirimbo yitwa “Waah” ubwo bari mu gikoni cyabo muri Afurika y’Epfo.Zari n'umukobwa we babyina indirimbo ya Diamond.

Mugihe yasangije iyi videwo, Diamond ntiyabuze kwerekana ibyiyumvo bye mugaragaza uburyo akunda kandi aha agaciro aba bombi maze avuga ko Zari na Tiffah ari imitima ye.

Yanditseho kuri ayo mashusho ati: “#WAAH muri imitima yanjye #Princess Tiffah na Zari The Bosslady .

Kanda hano hasi urebe video ya Diamond Platnumz 

https://www.instagram.com/p/CI1Sxe0JQwL/?igshid=rstr2w4c49b5

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Barack Obama yashimagije cyane umukwe we washyizwe mu kato yaje kubasura.

Ibintu abasore bakora bazi ko biratuma abakobwa babakunda kandi bishuka.