in

Wari uziko ushobora kwandurira SIDA mu gusomana? Sobanukirwa.

Beautiful young woman holding her boyfriend and kissing him on the cheek while spending time together at a park

Akenshi abantu bakunze kwibwira ko udashobora kwandura agakoko gatera SIDA mu gihe urimo usomana. Ariko nyine uko si ukuri. Iyi nkuru ishingiye ku kibazo umwe mu badukurikira yatubajije agira ati byaba byagenze bite ngo wandure SIDA mu gihe wasomanye nuyirwaye?

Gusomana ni igikorwa cyo guhuza iminwa nk’ikimenyetso cy’urukundo hagati y’ababikora kandi kikaba ari igikorwa gishimangira urukundo kuri benshi kikaba kandi ari n’ingenzi mu buzima bwacu nkuko abahanga mu buzima babyemeza.

Byamaze kuba umuco henshi kandi bizwi na benshi ko gusomana bitera guhererekanya amatembabuzi. Ibi nk’ibisanzwe birazwi ko bikurura guherererekaya indwara zitandukanye nka COVID-19, Hepatitis n’izindi zitandukanye. Uyu munsi tugiye kuganira ku gakoko gatera SIDA.

Nibyo ibyo byago byo kwanduzanya HIV birahari iyo musomana.
Ikigo cyo muri leta zunze ubumwe za America gishinzwe kurwanya indwara kizwi nka CDC (Center for disease control) cyagaragaje ko ibyago byo guhana agakoko gatera SIDA binyuze mu gusomana biri ku kigero cyo hasi cyane.

Ibyo bishimangira ko bishoboka ariko nyine bishoboka gacye cyane. Ibyo byago bikarushaho kuba bicye cyane iyo abasomana bombi nta bisebe bafite mu kanwa.

Amacandwe (SALIVA) yifitemo proteyine zitayemerera gutwara udukoko twinshi dutera SIDA. Ibi byagatumye rwose bidatera guhererekanya icyo cyago. Ubushakashatsi bwakozwe ku babana naka gakoko bwagaragaje ko mu macandwe yabo agakoko kaba karimo ku kigero gito cyane.

Kugeza ubu, nta bushakashatsi bwari bwagaragaza ko hari uwanduye aka gakoko kubera gusomana. Birumvikana ko bitari byabaho mu mpamvu zateye abazwi kuba baranduye ako gakoko.

Amacandwe ntiyatwara virus zakwanduza umuntu mwasomanye igihe uyifite. Ariko amaraso niwo mutwazi wa mbere mu bandi batembabuzi bose utwara agakoko gatera SIDA. Impamvu yonyine yatuma uwanduye yanduza umuzima mu gihe basomanaga nuko basomana bose bakomeretse maze hakabaho guhererekanya amaraso.

Nuko rero. Mu gihe musomana nta bikomere mufite muba mufite amahirwe menshi cyane yo kudahanahana aka gakoko nubwo Atari 100%, igihe kandi mufite ibikomere mwareka icyo gikorwa kuko cyaba ikigushyira mu byago kurusha yewe no gukora imibonano mpuzabitsina nubwo nayo ntayibagiriyemo inama.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Gusaza ni mu mutwe: ku myaka 73 uburanga bwe bukomeje kuvugisha benshi(AMAFOTO)

Umukobwa yishwe n’agahinda abonye abandi basomana reba ibyo yakoze(Video)