in

Wa mukobwa we, niwitesha uyu musore wujuje ibi bintu ishobora kuzicuza.

Hari ibintu 7 wagenderaho ukamenya ko umusore runaka yazakubera umugabo mwiza nk’ uko ubyifuza.

Niba umusore mukundana yujuje ibi bintu ntuzamwiteshe utazicuza:

1.Agushyira mu mishinga ye

Abasore benshi batereta abakobwa ku buryo bw’imikino batanitaye ku hazaza habo. Umusore uhamye ashyira umukunzi we mu byo atekereza ku hazaza he, ntabwo agira isoni zo kurebera ibintu kure. Nta soni afite zo kugira ejo hazaza ari kumwe nuwo mukunzi, ibyo akabitegura uyu munsi ariko abiteganyiriza ahazaza.

2.Urukundo rwanyu ntapfunwe rumutera

Umusore mwarwubaka rugakomera uzasanga buri gihe ahora yishimiye umukunzi we, bitamuteye isoni kuba muri kumwe kandi agahora yiteguye kubitangariza uwo ariwe wese.

3.Akubakamo kwigirira icyizere

Umusore uhamye atuma umukunzi we yumva ko nawe ubwe ari mwiza, ntabwo ari wa wundi ushima byose, ahubwo uzasanga ashimishwa n’icyiza yabonye. Ntabwo akunda gusa umukobwa ahubwo atuma umukobwa nawe yikunda birushijeho. Niyo abonye ikitamunyuze arakikugaragariza ariko atagamije kukwihenuraho cyangwa kugukomeretsa.

4.Ntabwo ajarajara mu rukundo

Umusore uhamye burya aba ari n’umukunzi uhamye, ntuzamusanga hano ngo ejo umusange hariya. Umusore w’icyitegererezo arakunda ku buryo nta bandi aha amahirwe keretse wowe yihebeye.

5.Ashyira umukobwa mu bihe yifuza kubamo

Umusore uhamye ntabwo ashishikazwa no kuba afitanye umubano n’umukobwa gusa, ahubwo ashishikazwa na buri kimwe cyose ku mukobwa. Ahora yifuza ko umukobwa agaragara neza, ashaka ko aruta bose, ibyo bigatuma umusore akora ibishoboka byose ngo umukobwa amererwe neza cyangwa se atere imbere.

6.Ubunyangamugayo

Benshi bakunda kuvuga ku kuri, ariko ubunyangamugayo buza mbere y’ukuri. Ntabwo uzizera umusore utari inyanyamugayo. Umusore uhamye ahora ari umunyakuri ku mukunzi we, ntabwo ari umubeshyi, si indyarya kandi aba akuze bihagije ku buryo azi kuba inyangamugayo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Urukundo rwarashonze: Couples z’abasitari nyarwanda zitahiriwe n’urukundo muri uyu mwaka wa 2021 (Amafoto)

Mu Rwanda: Reba ibyabaye ku mujura wari wibye igitoki yafatwa agashaka gutoroka(Video)