in

NDASETSENDASETSE NdababayeNdababaye

Urukundo rwarashonze: Couples z’abasitari nyarwanda zitahiriwe n’urukundo muri uyu mwaka wa 2021 (Amafoto)

Muri uyu mwaka wa 2021 hari couples z’abastar nyarwanda zitigeze zihirwa n’urukundo. Zimwe muri izi couples zatangiye umwaka wa 2021 urukundo rwabo rurimo kuzamo agatotsi kagenda karuganza biza kurangira urukundo ruzimye.

Izindi couples nazo zaryohewe n’urukundo muri uyu mwaka wa 2021 gusa biza kurangira urukundo rwabo rugeze ku iherezo. Twagerageje kubakorere icyegeranyo cy’izo couples maze tubahitiramo izi zikurikira:

1. Miss Aurore na Egide

Umwaka wa 2021 watangiye havugwa agatotsi mu rukundo rwa Miss Aurore Mutesi na Egide Mbabazi uzwi ku izina rya Foxworth. Iyi nkuru yaje kuba impamo kuko ahagana muri Werurwe 2021 ibimenyetso byagiye hanze bigaragaza ko Miss Aurore na Egide batandukanye ndetse kuva icyo gihe kugeza ubu nta numwe ukurikira mugenzi we kuri instagram.

Miss Aurore na Egide bakanyujijeho mu rukundo

2. Miss Mwiseneza Josiane na Christian

Miss Mwiseneza Josiane wegukanye ikamba rya Miss Popularity 2019 nawe ntabwo yigeze ahirwa mu rukundo muri uyu mwaka wa 2019 kuko kuri ubu umusore wari waramwambitse impeta uzwi nka Christian yamaze kwishakira undi mugore ndetse no mu minsi ishize baherutse gukora ubukwe.

Miss Mwiseneza Josiane na Christian

3. Juno Kizigenza na Ariel Wayz

Couple ya Juno Kizigenza na Ariel Wayz ni imwe muri couples ziza ku isonga zatwitse ndetse zikanagaeuka mu mitwe ya benshi muri uyu mwaka wa 2021 gusa ibi byaje kurangirira mu marira kuko kuri ubu ari Juno Kizigenza ari na Ariel Wayz nta numwe ukurikira mugenzi we ndetse n’amafoto aba bombi bari kumwe bamaze kuyasiba ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amagambo y’umunyamakuru Uncle Austin yaciye amarenga ko yimwe umwana we n’umugore we ugiye kurongorwa.

Wa mukobwa we, niwitesha uyu musore wujuje ibi bintu ishobora kuzicuza.