Wa mukobwa mwiza wo mu Umuturanyi ari mu rukundo n’umuraperi wo muri Amerika

Umuraperi Jay Pac utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Umutoniwase Nadia, uri mu bakinnyi bagezweho muri sinema nyarwanda, bari mu munyenga w’urukundo.

Uyu mukobwa usanzwe ari umukinnyi wa filme azwi nka ‘Muganga’ muri filme y’uruhererekane ‘Umuturanyi’.akomeje kugaragaza ibihe byiza by’urukundo arimo kugirana n’uyu musore bari mu rukundo.