in

Videwo itazigera isibangana mu mitwe y’abafana ba Rayon Sports na APR FC

Hari ku ya 20 Mata 2019 nibwo ikipe ya APR FC yakinnye n’ikipe ya Rayon Sports FC mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro i Remera. Kugeza ku munota wa 94 w’umukino, aya makipe yombi yari yaguye miswi gusa ku munota wa 94 urenzeho amasegonda 40, Michael Sarpong yabonye penaliti maze ayinjiza neza bituma Rayon Sports irangiza umukino ku ntsinzi y’igitego 1 ku busa bw’ikipe ya APR FC.

Ibyo abafana ba Rayon Sports batazibagirwa byabaye kiriya gihe ni ibyishimo byinshi bagize bitunguranye kuko benshi bari banatangiye gusohoka muri stade baziko umukino warangiye gusa baje gutungurwa no kumva urusaku n’imirindi ikomeye nyuma yuko Sarpong yari amaze kwinjiza penaliti.

Ibyo abafana ba APR FC batazibagirwa byabaye kiriya gihe ni akababaro batahanye nyuma yo gutsindwa ku munota wa nyuma bitunguranye na Mukeba wabo, Rayon Sports.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amashusho y’umubikira ari kwerekana ubuhanga bwe mu kubyina ari guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga

Urutonde rw’ibihugu 15 bifite amafaranga afite agaciro muri Afurika. u Rwanda ruri kuwuhe mwanya?