in

Uyi ni umugore si umugabo, umugore witwa Nkanyezi urusha abagabo ubwanwa aratangaje cyane kubera ukuntu agaragara

Uyi ni umugore si umugabo, umugore urusha abagabo ubwanwa aratangaje cyane kubera ukuntu agaragara.

Khosi Nkanyezi Buthelezi, umugore w’imyaka 42 ukomoka i Johannesburg, muri Afurika y’Epfo, yatangaje abatari bacye nyuma y’uko afite umusatsi umubiri wose ndetse harimo n’ubwanwa butamirije hafi isura yose.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze Khosi yavuze ko yabanje kubona ubuzima bwe akiri umwangavu busa n’ubwa gisore ariko ntiyabona ko bidasanzwe, kuko abandi bagore bo mu muryango we nabo bahuye n’iyo mibereho yarimo anyuramo.

Mu mpera za 2022, amatsiko ya Khosi yatumye abaza inzobere mu buvuzi ibijyanye n’imiterere ye yo gutamiriza ubwana n’imisatsi ku mubiri we wose ariko abaganga ntibashoboraga ku muha ubuvuzi.Ibyo rero ngo byatumye ahitamo kwiyakira yemera isura ye idasanzwe kugeza ubwo yahitagamo gufata icyemezo cyo kwerekana urugendo rwe.

Nk’uko ikinyamakuru Daily Mail kibitangaza, ngo n’ubwo yihanganira imiterere ye, uyu mugore ngo ahura n’abamuca intege kenshi ku mbuga nkoranyambaga aho usanga bamwita umugabo bityo bikamubabaza.

Mu rugendo rwe rw’ubuvuzi, umuganga umwe yavuze ko Khosi ashobora kuba afite hirsutism, iyi ndwara ikaba yibasira cyane cyane abagore bigatuma imisatsi ikura cyane mu bice bimwe na bimwe by’umubiri.

Yavuze ko kubera ko akora akazi gasaba isura igaragara, yabanje kujya yiyogoshesha buri cyumweru kugira ngo yirinde ko iba myinshi ariko biba iby’ubusa ahubwo urushaho gukura.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

I Kigali abakunzi b’ifiriti barabyinira ku rukoma! Igiciro cy’ibirayi cyakubiswe ishoka none abantu batangiye kurya ifiriti nk’ibisanzwe

“Muratwishyurira n’ibishyimbo se?” Scovia Mutesi yasabye ko Leta ko yashyiraho ingamba zihamye ziherekeza izamuka rya Essanse (VIDEWO)