in

Uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera koko! Umusore yakatiye umukobwa  amubwira ko ari mubi umukobwa aramutakambira cyane ariko umusore aranga none bongeye guhura nyuma y’imyaka 2 – Amafoto

Uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera koko! Umusore yakatiye umukobwa  amubwira ko ari mubi umukobwa aramutakambira cyane ariko umusore aranga none bongeye guhura nyuma y’imyaka 2.

Mu gihugu cya Ghana inkuru y’umusore wakatiye umukobwa amuhora ko ari mubi ikomeje gutanga isomo mu basore bose.

Muri 2021 nibwo umukobwa witwa Jennifer yatandukanye n’umusore bakundanaga, umusore yamuzizaga ko ari mubi ndetse ko adateye neza, ko agiye gukundana n’inshuti ye iteye neza kumurusha.

Uyu mukobwa yatakambiye cyane uyu musore gusa umusore aramutsembera avuga ko atakomeza gukundana n’umukobwa umeze nkawe.

Muri uwo mwaka nibwo iwabo w’umukobwa bimutse bajya mu kandi karere, ubwo umusore nawe yasigaye akundana n’inshuti y’uwo mukobwa.

Muri 2023 nibwo umukobwa yongeye kujya gusura inshuti ze yasize muri ya karitsiye babaga mo, ubwo yagiye no gusura ya nshuti yamutwaye umukunzi cyane ko we ntanicyo bapfaga ndetse nawe yari yaratandukanye na wa musore.

Ubwo bari mu nzira bamuherekeje atashye bakubitanye na wa musore wamwanze ngo ni mubi!!! Umusore yaguye mu kantu atinya no kumusuhuza kubera ukuntu umukobwa  asigaye asa n’uburyo ateye.

Guhera ubwo bagihura uwo musore yahise ashakisha nimero ye, yakomeje kujya amutesha umutwe amusaba ko basubirana ariko umukobwa nawe amubwira ko atakundana n’umusore nkawe, nibwakeye kabiri yahise amuboroka kuri telefone, ubu umusore ntakibasha kumuhamagara.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ababyinnyi bagize itsinda rya 7 Stars basusurukije abantu bari bitabiriye Gen-Z Comedy Show – VIDEWO

Ni we cyamamare uzaba ufite urusengero rwe bwite: Anita Pendo yasabwe gushinga urusengero rwe akarwita Pendo Church