in

Uwakundanaga na Rwatubyaye Abdul yavuze ukuntu uyu musore yamusize ubwo yari amukeneye

Hamida wakundanaga na Rwatubyaye Abdul yahishuye ko ari mu bihe bigoye by’uburwayi, aca amaranga ko uyu myugariro yaba yaramusize ari mu gihe yari amukeneye.

Rwatubyaye wemeje ko yatandukanye na Hamida, ndetse anakuraho urujijo ku byo uyu mugore yari yaratangaje ko basezeranye imbere y’Imana (imbere y’idini ya Islam), avuga ko nta byigeze biba.

Hamida Abinyujije kuri Instagram ye, yavuze ko ari mu bihe bikomeye kandi ko asigaye agendera mu kagare.

Ati “abantu bakomeza kumbaza iby’urukundo rwanjye, ubuzima bwanjye bwari mu kirere cyangwa icyo twita amarembo y’ijuru, natakaje amaraso, amaguru yanjye ntabasha kugenda ubu ndi mu kagare njya kwa muganaga nanavayo, ndimo ndwana na Leukemia (ubwoko bwa kanseri y’amaraso) ya Infenction y’ibihaha.”

Akomeza agira ati “ntabwo byari byaroshye, umuntu ashobora kukurambirwa kubera ibishashagirana ariko mu Kinyarwanda baravuga ngo ‘ugusize ahazamuka mukomeze’ ariko ndashima Imana ndimo ndabona ubufasha bw’umuvandimwe wanjye (sister) kandi ngiye kurwana na byo byose.”

Rwatubyaye Abdul muri 2019 nibwo yatangiye kuvugwa mu rukundo na Hamida, umunyarwandakazi usanzwe wibera muri Indonesia.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Nyambo abasore bagize itsinda rya Zuby Comedy bamukoreye ibishitani mu kiganiro

Mu birori byiza: Bahavu janet yatunguye umugabo we ku isabukuru y’amavuko ye (video)