in

Miss Nyambo abasore bagize itsinda rya Zuby Comedy bamukoreye ibishitani mu kiganiro

Umukinnyi wa cinema uzwi ku mazina ya Miss Nyambo muri filime Umururanyi y’umunyarwenya Clapton Kibonke abasore bagize itsinda rya Zuby Comedy aribo Samson Mucyo uzwi ku izina rya Samu na Shizirungu Seka Seth basebeje uyu mukobwa yenda kurira.

Ni mu kiganiro bagiranye na Irene Murindahabi kuri Channel ye ya YouTube yitwa Mie Empire aba bombi Miss Nyambo n’aba basore bagize itsinda rya Zuby Comedy mu rwego rwo kwomamaza igitaramo aba basore bafite mu minsi irimbere.

Basebeje inkweto ya Miss Nyambo bavuga ko zimeze nkazimwe abanyeshuri bavuga ngo ni iza gakweto, si ibyo gusa kuko bamubwiye ko muri iyi minsi abakobwa beza nkawe aribo basigaye baroga ngo kuko usanga uburozi babufite mu nzara maze bajya guterura umwana bakamushuira rwa rutoki mukanwa bavuga bati nyonyo inana nyonyo.

Nyuma Irene yabajije Nyambo uwo yahitamo hagati ya Seth na Sam maze bose arabareba maze araseka avuga ko bose yabahitamo, uyu Nyambo baje kumubaza aho yakuye izina Miss maze avuga ko ari irye ku giti cye, gusa ibi byose babikoraga mu rwego rwo gushimisha ababakurikiye dore ko basanzwe basetsa abantu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Manchester City ishobora gutakaza umukinnyi ukomeye wayo uyifatiye runini

Uwakundanaga na Rwatubyaye Abdul yavuze ukuntu uyu musore yamusize ubwo yari amukeneye